Return to site

Icyo ubushakashatsi buvuga kugushaka UMUNEZERO!

Umunezero ni ngombwa kubuzima bwumubiri!

"Abashakashatsi bavuga ko mubyo ababyeyi baraga abana babo atari ibijyanye numubiri gusa kuko babyaye ko ahubwo bashobora no kubaraga ibidukikije bimwe muri byo bitanga ibyishimo. Nyamara akenshi usanga hari urugero runaka rwibyishimo ushobora gusanga abantu muri rusange baba bafite, uko niko umushakashatsi wo muri america witwa Segal akomeza avuga. Avuga ko urwo rugero rw ibyishimo ruterwa numuntu kugiti cye ndetse na situation aba arimo. akomeza agira ati ntamuntu umubiri we ukozwe kuburyo harimo ko azabaho atishimye. niyo mpamvu no kureba icyatuma umuntu yishima aringombwa no kwita kubimukikije.

Amafaranga n' Igihe

umushakashatsi Daniel kahneman wo mugihugu cya israel akaba nuwahawe prix nobel ya mubukungu yanditse ko uko umuntu agenda yongera amafaranga yinjiza bitavuga ko ariko numunezero we ugenda wiyongera , nyamara nanone kugira amafaranga make cyangwa ntayo nabyo bitera ibyumviro bibi ( emotional pain).

akomeza avuga ko bishoboka ko haramafaranga menshi umuntu yageraho kuburyo kuba ibibazo bikemuzwa amafaranga ntanakimwe kiba cyaba kikimunanira gukemura, nko kwishimisha, kwivuza, kwiga, nibindi..

atanga urugero ko nkiyo uguze nkimodoka nziza wifuje igihe kinini bigushimisha ariko ugeraho ukayimenyera noneho ibyishimo warufite ukiyigura bikagenda bigabanuka. ariko akomeza avuga ko ukomeza kongera kugira ibyishimo bivuye ku kwibuka ibihe byiza wagize uyifite cyangwa uyikoresha.

ati ibihe wanyuzemo cyangwa se experience nizo zitera urwibutso udashobora kuba wabonera igiciro aho ariho hose kwisi bitewe nakamaro karwo muku kwibutsa ibihe wagize..

Abandi bashakashatsi bakomeza bavuga ko nanone ibyishimo bishobora kugenda biza uko imyaka yumuntu igenda ikura kubera ko umuntu mukuru aba azi gucunga neza ibyiyumviro bye kurusha abakiri bato kandi ugasanga nanone azi no kwirinda ibiba byamutera guhangayika cyangwa byamuteza ibibazo.

Kubaho mu mwanya wanone

abashakashatsi kandi nka Susan Albers bakomeza bavuga ko kuba mumwanya wanone ( live in the moment) no kuticira imanza bishobora nabyo gutuma wishima

Gukora ibikorwa by Urukundo nabyo kandi no kumenya gushima ni ingenzi mu bitanga ibyumviro byiza byuko umuntu abayeho neza.

inkuru dukesha urubuga rwa CNN

yanditswe na yiseseka Team!